

Ineza
- October 8, 2025
Ineza

Nyakubahwa muyobozi mukuru wa POLICE yu Rwanda mbandikiye ngirango mbagezeho ikibazo cy’ubujura nakorewe n’umukozi wanjye witwa RUTAREMA Antime yitwaje inzego z’Umutekano.
Nyakubahwa muyobizi mukuru ndi umukongomani utuye mu Rwanda ku buryo bwemewe n’amategeko
Nkaba nkora ubucuruzi bw’umunyu nkura mu buhinde nkawucururiza I GOMA, birumvikana ko nywucisha mu Rwanda, nkaba nkoresha imodoka z’inyarwanda zikawugeza I GISENYI mu karere ka Rubavu, Imodoka z’i GOMA zikaza kuwufata, Kandi nkatanga imisoro neza mu kigo cy’imisoro n’amahoro RRA ijyanye no gucisha ibicuruzwa mu RWANDA.
Nyakubahwa muri ubwo bucuruzi birumvikana ko nahuraga n’abashoferi batandukanye, mu kwezi kwa kane (4) uy’umwaka wa 2025 naje guhura n’umushoferi witwa RUTAREMARA Antime atwaye imodoka y’ikamyo RAH017I /RL6265 imwe muzo nari nakodesheje, maze ambwirako yamfasha kujya anshakira imodoka zamake kuko jye bampenda kandi ntamenya ibiciro neza kuko ntari umunyarwanda, ikindi ambwirako ari nawe ukuriye ishyirahamwe ry’abashoferi batwara amakamyo mu Rwanda, kubwibyo n’abanyiramakamyo bamwizera, ambwira ko mbimucishijeho yajya amfasha kubona imodoka zidahenze.